Home » People & Blogs » UMUNSI WA GATATU: IGISINGIZO CYA YERIKO (Centre de l'Emmanuel - Kigali)

UMUNSI WA GATATU: IGISINGIZO CYA YERIKO (Centre de l'Emmanuel - Kigali)

Written By Communauté de l'Emmanuel - Rwanda on Wednesday, Apr 26, 2023 | 02:59 PM

 
Igisingizo cya Yeriko ni iki? . Igisingizo cya Yeriko gikomoka muri Yozuwe 6, 1-20, aho Nyagasani yabwiye Yozuwe ko abayisiraheli bazenguruka Yeriko inshuro ndwi, bavuza rwamo maze umunsi wa karindwi inkuta z’umujyi zirariduka. . Natwe mu buzima bwacu, hari byinshi twagereranya n’ibyo bikuta, bituziritse mu buzima bwacu (ibikuta by’ubwoba, kwikuza, kwirata, ubushomeri, kubura urubyaro, amahoro macye, ibyaha,…..) n’ibindi bitugora mu buzima bwacu. . Ibyo byose tubizana imbere ya Nyagasani, we udukunda, tukamushimira, tumusingiza ibyiza adukorera imbere y’isakaramentu ritagatifu. . Tubikora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, Kristu udukunda, yiteguye kudukoraho, akaduhumuriza, akatubohora, akadusubiza kandi akadukiza. GAHUNDA Y'UMUNSI: - Ishapule, - Igitambo cya misa, - Inyigisho - Gusingiza Imana imber y'isakaramentu ritagatifu . DUSINGIZE IYADUHANZE, NA YO IDUHANGAMURIRE IBYANANIRANYE